Duration 9:32

NTIRUGIRA UMWANZI (Lyrics) by Byumvuhore Jean Baptiste, nyituye Fondation ya Mihigo Kizito - KMP

266 762 watched
0
1.5 K
Published 4 Sep 2020

Plus jamais ça !!! Abagome ntibazongera kudutera ubwoba, kuducecekesha, kudukanga, batureba igitsure ngo dukunde duceceke babone uko biyicira umwe umwe. Plus jamais !! Audios numvise kuri plate-forme NGIRA NKUGIRE Madame Nyiramongi Angelique, Madame Mudahogora Chantal, Monsieur Nkaka Damien, Monsieur Frank Imfura ( ou Kayigamba) (/watch/)s197=t&cnJKoBecBruc9 Izo audios zanyibukije neza neza Radio RTLM na 1994. - Ngo abanzi b'igihugu, (Abitwaga abanzi icyo gihe na bo bali kubyita abandi) !!!!! - Ngo Kizito n'ubuzito bwe, oooohhh my God !!!!!!!!!! Ntabwo nali kubireka bigatambuka, Kizito ni umunyamahoro, yali afite urukundo rw'igihugu n'banyarwanda bose, yali afite ukwemera ruri ku rwego tutarageraho. Umurongo yafashe wo kubabarira, kwiyunga, nywiyumvamo 5/5. Narababaye cyane numvise abacitse ku icumu bamwita umwanzi, bavuga ko abahanzi bashyize hamwe (na njye ndimo) bakizihiza isabukuru ye na bo babaye abanzi b'u Rwanda. Umugome ni we ugomba kuntinya, si jye ngomba kumutinya. Ntabwo bizasubira !! Ko abagome baducecekesha, Plus jamais!!!! Mu muco nyarwanda iyo umuntu yatandukiriye bamukosoraga babinyujije mu ndirimbo baririmbaga mu gitaramo (Rugenera Yariyamamaje, Munyandinda mugabo utema ishyamba ....) --------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------- NTIRUGIRA UMWANZI !! (u Rwanda) Oya waya, ntabwo nzongera kurebera, Oya waya, 1. Hali igihe nikomanga, ku mutima wanjye, nyujijeyo umweyo Nkibuka birya bihe, mu mateka yacu, byogahera Abemera n'abashishozi Bose baracecekeshejwe Abagome bafata intwaro, bafata n'ijambo, batubibamo ubwoba Bati uwo tuzasanga, yarahishe umwanzi, w'igihugu cyacu, bazajyanirana Abaturanyi baba abanzi Baducamo ibice byombi R/ Oya waya, ntabwo nzongera kurebera Oya shenge, U Rwanda ntirugira umwanzi 2. Ni uko ubwenge buva ku gihe, ubwoba buduhindura ibishushungwa Dutinya guhisha abantu no gufata ijambo ngo duhoshe, ngo tutiyicirwa Twibaniraga neza Tugasabana Imirimo twarayihuzaga, dugasangira byose, tukagobokana Abarezi Abarimu, n'abaforomokazi, babyazaga ababyeyi Babashoreye turebera pardon Baduteye ubwoba nk'uku R/ Oya disi, ntabwo abagome bazongera Oya shenge, u Rwanda ntirugira umwanzi 3. Yazaga atitira cyane, imbeho yaramwiciye iyo mu mashyamba Yazanaga intege nkeya, inzara yaramwiciye iyo ku gasozi Yazaga afite agahinda kuko yamenye uko iwabo byagenze Yazaga ananiwe cyane, kuko yayagenze amajoro n'imitaga Yazaga afite n'umwanda, kuba yaravogereye ibishanga Yakubona agatakamba ati mbabarira umpishe mu nzu Uti gira bwangu uve ahangaha Hatagira abahagusanga Ngo uli umwanzi w'igihugu cyacu Bataza gusahura ibyanjye Bataza kunyicira abana Mbabalira hoshi genda R/Oya waya, Ntabwo nzongera gusuna Oya shenge, U Rwanda ntirugira umwanzi 4. None rero munyarwanda, nguhe igipimo cy'umutima wawe Birya uvuga ngo urasenga, ujya mu mwuka ukavuga ishapule Mbwira iyo Kizito aza kuza, muri bya bihe by'itsembatsembabwoko Akagukomangira ali mu gicuku abishi bamuri inyuma Avuye kubundabunda iyo mu rufunzo cyangwa mu mukenke Avuye iyo i kantarange, mu mbeho nyinshi, imvura y'umuvumbi Akaza agutakambira ati mbabarira, umpe icyo nshyira mu nda Akaza agutegera yombi ati ca inkoni izamba umpishe irya none Mbwira uko wali kugenza Wugurura ingoro yawe Uti bizabe uko bishaka Cyangwa wali kumutanga ! R/ Oya waya, nta kamaro ko gusenga Oya nyabusa, Ubwoba buruta uwo usenga 5. Ntawe wali guhisha Niba waratinye kumusura Niba waratinye kujya mu misa Niba utaramukomereje umuryango Niba utinya kumva uturirimbo twe Niba uhishahisha ko umukunda Niba umufata nk'inyangarwanda Niba uli umukuru wa Ibuka Niba uli umuyobozi wa FARG Niba ukuriye CNLG Niba uyobora Radio Rwanda

Category

Show more

Comments - 281
  • @
    @nzarambadeo19863 years ago Disi burya intwali imenya indi ikayiririra ikanayunamira. Thank you very much byumvuhore
    for the lovely song.
    11
  • @
    @eugeniedushimimana1324 years ago Byumvuhore urakoze cyane. Kizito mpora nibuka amarira akandenga maze benshi bakambwira ko nkabya bamwe bakantuka ngo twapfanaga iki? Imana izakunturize . ...Expand 8
  • @
    @inganzonyayotv85702 years ago Ibihangano byawe nibyiza kongera kukumvakuko mu rwanda nabajije amakuru bambwira kobatizi aho uri nibyigiciro kukumva nkumuhanzi mfatirahaho ikitegererezo. 3
  • @
    @Lennon4663 months ago Roho w imana ngwino uduhe ubwenge bwoimbaraga zitarambirwa zo gufasha abafite abakeneye koko ubufasha bwacu kuri iyisi igoye, roho nkweretse abamfakazi bose bi isi yose nkweretsen inshingano baba bafite mukurera nogukuza abana babo( kimwe nabatererankwe nabagabo babo muburyo bumwe cg ubundi. Twumve roho muhoza. ...Expand 1
  • @
    @godisallchannel17862 years ago Yewe muvandi iyi ndirimbo yankoze k' umutima imana yonyine iguhe umugisha ndagukunda nyakubyara uri my role model. 6
  • @
    @robertrene49814 years ago Imana izamfashe umuntu wishe kizito nzasubire mu rwanda atakiriho kuko yababaje umutima wange sinakifuza kumva ko ntuye mu gihugu kimwe numwanzi wabatagatifu . ...Expand 22
  • @
    @dusabimanaengelbert9704 years ago Merci beaucoup byumvuhore jean baptiste pour cette belle chanson. Vraiment mouvant pour ton inspiration mais aussi pour la reconnaissance de l' oeuvre . ...Expand 9
  • @
    @francoisensengiyumva62303 years ago A, c' est bien envoy notre conscience. Nous prouvons notre foi en dieu par nos actes et non par nos discours ou mme par le nombre de prires que id="hidden7"nous rptons. C' est par nos actes, surtout au milieu du chaos. Abumva nitwumve! Gratitude vous l' artiste. ...Expand 7
  • @
    @johnkagabo44083 years ago Humm! Ngo, kiriya gihe, iyo kizito aza kugukomangira. Aka kantu karakomeye cyane! Isomo rikomeye! 7
  • @
    @joseenrukundo77624 years ago Waririmbye rwanda dohora ngira intimba numvise ibyo rushyashyanone urongeye uti: ntirugira umwanzi kizito mihigo: sinamusuye
    sinamukomeje
    sinamuhamagaye muri telephone ngo muhumurize
    ngo muherekeze bwa nyuma
    *kurubu nindirimbo ze nzumva nihishe? Arikose kubera iki rwanda ibi biba? Nyamara rwanda dohora ntacyo dupfa kdi sinzongera gusuna. Byumvuhore imana igihe umugisha
    kizito mihigo mbabarira narasunnye
    .
    ...Expand 33
  • @
    @innocentnezehose82324 years ago This song is so emotional, thank you byumvuhore for refreshing peoples memories. Keep giving us redirections hopefully people will stop their wrongdoings against human! 45
  • @
    @inganzonyayotv85702 years ago Byumvuhore komeza kutwereka umurage mwiza ndagukunda cyane indirimbo zawe zimirimo ubutumwa. 2
  • @
    @delphineMihigowakibeho4 years ago So emotional. Rip my lovely brother kizito. Nyagasani akomeze agutuze aheza kdi tubana buri munsi kuko nta munsi washira ntakubonye mu nzozi, my heart was broken since that day till the day we ll meet again. 8
  • @
    @prudencensaguye94113 years ago Nishimiye kwandika ngaha nkuramutsa byumvuhore jean baptiste kuka ata yandi mahirwe mbona yo kuzahura nawe ngo tuganire! You inspired my life during all my life even if now! I wish you the best! 10
  • @
    @rwarindabetty33574 years ago Merci artiste byumvuhore
    st kizito mihigo de kibeho priez pour nous.
    10
  • @
    @johnbaptistmusoni36104 years ago Merci mon frere, nongeye kukubona uko nari nkuzi (umunyarwenyaumunyakuri gusa) nigeze gushaka kukwibutsa ko padiri ferepo wamubeshye amakuru mpita numva indirimbo wayisohoye. Washyinguye kizito numva ntacyo utangaje none indirimbo zose wasohoye nyuma y' urupfu rwe zabereye benshi cg bose ko uri wa wundi navuze kandi nshima. Uwaduha benshi nkawe. ...Expand 12
  • @
    @freddysindayigaya45523 years ago Vyumvuhore ukomere uririmba neza urakwirikira kizito mihigo. 2
  • @
    @vedastemurayirekaber54034 years ago Byumvuhore we! Niwowe dusigaranye nyuma ya rugamba nambona. Ndifuza na kakaririmbo kawe ngo hari byinshi cyane unyuramo kubishyira ibwonko bikanangira ukabihatamo byangaibane nawe kandi ikuturindire tujye dukomeza kumva impanuro nziza zawe. Iyi irasa na yayindi yawe yitwa mana ube hafi! Uvuga uko bajya mu misa bameze none n' aha uti gusenga ntacyo bimaze kuko ubwoba buruta uwo usenga. Nibyo kabisa, ubwoba butuma benshi baba ba mpemuke ndamuke na nyamujya iyo bijya nyamara bazi ukuri kose
    !
    .
    ...Expand 6
  • @
    @charlesmaniriho71513 years ago Uwishe kizito nanjye niyansize kuko nasigaye ndi igihungetwe, uru rupfu nirwo rwanze kumvamo iyo mwibutse amarira aratemba cyakora byanteye ikintu cyo kutagira numwe untera gutitira byo undi hafi sinzarebera. 6
  • @
    @JohnJohn-ql5xu4 years ago Yoo imana ishimwe ku bwawe muvandimwe byumvuhore. Turagukunda nubwo twese utatumenya. Ntushobora kumva ukuntu nk' ubu uba utwubatse abari bamaze kwiheba kizito ati uzabe intwari.
    turwanye ikibi ubwoba b' ibisambo
    .
    ...Expand
    7
  • @
    @FantomasPK4 years ago Merci encore j. B.
    je ne te remercierai jamais assez!
    iyakuremye ikurinde kandi igukomereze iyo nganzo!
    8
  • @
    @munezeroclarisse82783 years ago Nanditse ndi kurira. Urakoze cyane baptist. Buri wese yumve iyi ndirimbo yawe maze agire isomo rikomeye akuramo. Ntibizongere. 4
  • @
    @bahizinahinda56864 years ago Un bon enseignant. Que dieu te bnisse! 13
  • @
    @dianegasana71893 years ago Abagome ntabwo bazongera kuntera ubwoba merci jbb. 6
  • @
    @jamaicanrasta51532 years ago Ni wowe muhanzi winararibinye kandi uvugisha ukuri kandi imana yakurinze ifite impamvu, sha koko izina niryo muntu -mbyumve uhore, ahubwo wowe ntuhira ahubwo uravuga, sha rwose uri impano y' imana. 2
  • @
    @kizitomihigo94894 years ago Urakoze byumvuhore. Wabaye intwari ubwo wiyemeje kumuherekeza twese
    umwanzi ni uwishe rwose kizito mihigo mutagatifu. />ati: muhazi na we, bizakubere inzira y ubutwari.
    nawe uri intwali. Urakoze. Imana iguhe umugisha
    .
    ...Expand 43
  • @
    @marygracemukamana96394 years ago Byumvuhore uri intwali.
    uwiteka azaguhe ibihembo bigukwiye
    warakoze.
    11
  • @
    @benjaminmukeshimana9684 years ago Yampaye inkaiyi yasohotse ryari ko numva ikubitiye mumavi umusaza byumvuhore ko arimo gukora cyane nkusiganwa nigihe mwokabyaramwe. Imana ikurinde cyane mwizina rya yesu. 9
  • @
    @mukamanajosiane32803 years ago Mubyeyi ndagushimiye byimazeyo nyagasani akudukomereze. 6
  • @
    @blacclivesmatter46374 years ago " umugome niwe ugomba kuntinya sinjye ugombaibyo nukuri byumvuhore. Nukuri nta kindi kizito yashakaga uretse ko umututsi n' umuhutu bakongera bakicara bagasangira. Abakoze genocide bakicuza bagasaba imbabazi zivuye ku mutima abiciwe nabo bakazitanga ariko bibavuye ku mutima nta gahato. Ndabizi ko nawe aribyo ushakira abanyarwanda. Ariko ibyo abanyagitugu babibona nko kwanga u rwanda. Ubuse turagana he? Ariko imana yonyine izaduha ubumwe n ubwiyunge bwuzuye mu gihe cyayo. Urakoze cyane ntwali yacu njye ndagukunda kandi ta sagesse nikintu ndafata pour garanti. N' ubuvivi bwanjye buzakumenya. ...Expand 5
  • @
    @imanirihoalexia53983 years ago Gusa yagiye igihe cye cyitageze! Urakoze cyane byumvuhore. 5
  • @
    @uwimanamarieaime84313 years ago Ooh twari dukumbuye ingamzo yawe urakoze cyane lmana itugarurire inganzo yawe niyo dusigaranye pee. 3
  • @
    @Ashanti5244 years ago Iyo bashaka gusibanganya umuntu bamwita umwanzi wigihugu, bari bazi ko bizakunda kuri kizitomihigo ariko ntibyashobotse amen. 28
  • @
    @philibertshumbusho24964 years ago Genda byumvuhore ufite inganzo! Igihugu gupfusha abantu bangana kuriya muri gnocide, ariko bigasa nk' aho nta somo na rimwe byasigiye abanyarwanda, . ...Expand 5
  • @
    @vestinemugisha78033 years ago Byumvuhore turagushimiye. Cyane. Kubwiyi ndirimbo nziza. Buri wese akuremo irye somo. 3
  • @
    @ntagaramacumu83034 years ago " sinzongera kurebera " nihubwo aringombwa tuzagende twese ariko abatindi ntibibe kabiri. Urakoze jb. Uyu ni umusanzu. 54
  • @
    @moisemanirabona62023 years ago Ntabwo nari nzi ko ngira amarangamutima nkayo ndi kwisangana byatangiye muri aya matariki 2020 umwaka urashize ni agahinda gasa. Ariko mbikuye kumutima ngusabiye umugisha ku mana! 4
  • @
    @urimutv74363 months ago Ntakindi uwiteka azahorere kizito basi. 1
  • @
    @fagasfagason49154 years ago Ikibazo ni uko n' ubu aribyo abagome bakora gusa! Ikibazo ni uko n' ubu turebera! 6
  • @
    @jeanmaheshi32374 years ago Iyo mu rwanda tugira benshi nkawe nta jenoside yari kuba mu rwanda. Uri intwali yu rwanda. 6
  • @
    @rasyuhi4 years ago Nukuri pe u rwanda ntirugira umwanzi twese turarukunda ndagukunda cyane imana ijye ihora iguha umugisha nimbaraga zo gushikama mukuri. 6
  • @
    @jeanboscontirenganya51634 years ago Mpano y' imana ku rwanda n' abandi bumva ikinyarwanda, uba watubwiye keretse uwashaka kuvunira ibiti mu matwi cyagwa intabwirwa. Abo na bo nizera . ...Expand 3
  • @
    @niyimenyabyose8814 years ago Yewe iyi ndirimbo rwose iratuma twicira urubanza. Imana ishobora byose niyo yo kudukiza. 5
  • @
    @SuperBerya4 years ago Kizito aza mu nzozi zanjye kenshi. Imana imumpoberere cyane. Intwari, mutagatifu. 51
  • @
    @umushumbamwiza68544 years ago Intwali imenya indi, merci byumvuhore! Iyi message abanyarwanda twesentacyo bitumaliye niba bitadutsindira ubwoba bwo kwamagana ikibi. 57
  • @
    @Alex-tv9hr4 years ago Byumvuhore rwose urakoze cyane. Dore indirimbo de l' anne. 29
  • @
    @bizatubirebatugaceceka95774 years ago Hoya ntugasune muvandimwe byumvuhore, imana ikomeze yagure inganzo yawe. 14
  • @
    @augustinmfitumukiza98053 years ago Amen nukuri imana ikomeze ikwagure byumvuhore ntamwanzi tugiraa. 10
  • @
    @johnkagabo44084 years ago Mwarakoze rwose, kuri aka karirimbo, muhanzi dukunda! Respects! 15
  • @
    @bonavanturehabimana48683 years ago Uri umuhanga pe arikontazagire amahoro munzuye! 3
  • @
    @foodandfriendship51623 years ago Iyi ndirimbo ndimonku yumva le 17. 02. 2021, umwaka ushize kizito mihigo yishwe. 4
  • @
    @theonestebutare2 years ago Iyi i ndirimbo ikubyemo ubutumwa bamwe badatinyuka kuvugira ahagaragara. 2
  • @
    @jc66484 years ago Mbega indirimbo inkoze kumutima. Murakoze cyane byumvuhore. Message mutanze nukuri rwose, kizito akomeze adusabire. Iyo ndebye agahinda abishi ba kizito . ...Expand 4
  • @
    @jeanbapt50593 years ago Trs bon message. A bonguca mu ziko ntigushye. 6
  • @
    @jameskayitare33453 years ago Byumvuhore ureba kure uvuze ukuri abantu benshi batekereza ariko batinya kuvuga ngo batarifiswa. 2
  • @
    @callixtethacienne47554 years ago Iyi ndirimbo muyoherereze kambanda, gitwaza, masasu, nabandi bigize abakozi bi mana. Jb urakoze cyane, turi kumwe kumutima. 44
  • @
    @mariannebaziruwiha80944 years ago Ku urotonde rw intwari z u rwanda rushya rwa twese abakunzi ba mutagatifu kizito mihigo bosebiragaragara ko byunvuhore na karasira na ingabire ndetse na maitre psd bazahabwa intebe ythank you nshuti ya mutagatifu kizito mihigo udusangije ibyumviro by umutima wawe, byunvuhore jb, may god keep you for us who miss mutagatifu kizito mihigo. Amen. ...Expand 21
  • @
    @allsoccershighlights85934 years ago Ooh what a message oya ntidukwiye kurebera dushigikire ukuri nibwo butabera dukundane, dushigikire ubumwe nubwiyunge twuse ikivi cya mihigo. Urakoze id="hidden26" kubutumwa bwiza jb byumvuhore kdi umukristu nyawe nurenganura abababaye akavugira abatagira kivugira naho kwirirwa mumasinagogi udakora ibyo ntacyo bimaze. ...Expand 13
  • @
    @nshimiyimanatresor10154 years ago Uru ni urugamba uwo ariwe wese ufite ubumuntu agomba guhaguruka akarwana. Nta mpamvu yo gutinya umugome pe. 24
  • @
    @CUmug3 years ago Indirimbo nziza igera ku mutima ikatwibutsa byinshi. Byahise ngo duhindure amateka ariko ntibizongere ukundi kandi ntituzongere kurebera. 2
  • @
    @freedomofspeechrwanda85343 years ago Uri intwari byumvuhore, komeza ivugire abarengana! 3
  • @
    @karomanio4 years ago Urakoze bwana byumvuhuhore nubwo iyi ndirimo ishegeshe imitima ariko ni ngombwa kuko benshi mu banyarwanda baratannye, imitekeze n, imikorere yabo irutwa na shitani! Urakoze rwose muhanzi wa. 6
  • @
    @rwandantraditionaldanceles87714 years ago I believe all rwandans to listen and accept to change. 17
  • @
    @chema59614 years ago Byunvuhore urakoze ndazi neza gahinda wahimbanye iyi ndirimbo nakatwese. 8
  • @
    @nyirabatunziesperance1554 years ago Niba kizito yarashatse guhunga nk' uko babitubwiye uwamuvugirije induru azapfe yangara abundabunda abure n' umuha amazi yo kunywa. 5
  • @
    @goodluckjoy97434 years ago Ikiniga kiranyishe, amarira aratemba amatana no kwongera gutekereza ukuntu abanyarda babaye inyamanswa mu bwicanyi bwose bwabaye nuburi kuba uyu munsi! M . ...Expand 5
  • @
    @arletteumutesi89264 years ago Umugabo nyamugabo byumvuhore! Inyigisho za kizito turakomeza tuzizirikana. Urakoze gukora indirimbo nk' iyi. 10
  • @
    @emmanuelurimube67784 years ago Murakoze cyane byumvuhore jb turakwemera turagukunda wa muvandimwe we, kuko uri umuhanzi ugaragaza gutanga ubutumwa bukwiriye kandi bwo kubaka abantu bafite . ...Expand 3
  • @
    @gatoregclovis82104 years ago Urakoze cyane jb byumvuhore we uri intwari pee naho kizito ntiteze kuzakwibagirwa nagato urakoze cyane turagukunda cyane . 10
  • @
    @mcu30644 years ago Urakoze cyane Mubyeyi Byumvuhore, iyi ndirimbo twese abanyarwanda iratubwiye. Dukwiye kwisuzuma PE Kandi tukavugira hamwe Ngo waya ntabwo nzongera gusuna .. ...Expand 7
  • @
    @davidnshuti5974 years ago Uri umuhanzi jb byunvuhore. Imana izakurinde kdi izaguhembere ibikorwa byawe byiza. 4
  • @
    @ameliaamelia24914 years ago Urakoze cyane nshuti y abanyarwanda, mukunzi w amahoro, muhanzi dukunda jb. Mutagatifu kizito mihigo akube hafi kandi twese adusabire. 4
  • @
    @rukundothaciem74844 years ago Imana ikongerere disi kurama uzabone urwanda twese twifuza ko ruhawese agaciro. 5
  • @
    @ellahelene82834 years ago Ntirugira umwanzi byo rwose! Hari nundi muntu babeshya ko rwatwaye! Narinzi ko rutapfa kumutinyuka. 9
  • @
    @itararyimibaretv39074 years ago Twese turi abo muri nyaruguru muri 1981 uyu mwaka nta sabukuru nizihije! Nzi neza ko ari mu biganza by' uhoraho. 7
  • @
    @kalizaaline56224 years ago Merci beaucoup byumvuhore nukuri uri intwali kandi natwe ntituzongera kurebera. 4
  • @
    @k_____p4 years ago Urakoze cyane muhanzi mwiza dukunda komerezaho. 3
  • @
    @CNKemy96704 years ago Indirimbo nziza cyane. Urakoze cyane @byumvuhore. Koko intwalikizito komeza kudusabira ahuri kwajambo dore ntago tworohewe hano kwisi. 2
  • @
    @voiceforvoicelessinrwanda4 years ago Turacyasuna disi, erega twabaye ibikange, ntawe udatinya inkota. 7
  • @
    @Wacele74 years ago Nkunda ukuri ugira no kutabogama sindi mukuru ariko nkunda kumva indirimbo zawe zakera ngasanga wamye wanga akarengane ntihazagire ukwibasira ngo uri umu politician ahubwo uri umuhanuzi kandi ushaka ukuri wese yakwigiraho. 9
  • @
    @sikubwabojean-marie50604 years ago Komera byumvuhore. Turagushimiye kuraka karirimbo. Uri intwari kubona utobora ukavuga naho abandi baracececetse. Tugukomeye amashi yurufaya. Imana ikomeze . ...Expand 1
  • @
    @veritastv82044 years ago Komerezaho ntucike intege tukuri inyuma urwanda rwungutse indi ntwali. 2
  • @
    @rugambaemmy76324 years ago Wuw urubwiruko tugomba kujyira ubumuntu nkubwo yatwigishije. Urakoze. Muhanzi, w, imana. Nyagasani agume. 2
  • @
    @hellesenscruz78813 years ago Kizito iyindirimbo interintimba nibukako utakiriho. 1
  • @
    @kenethrukundo83764 years ago Merci beaucoup, ni byo abagome nibo bakwiye kugenda bunamye. Ibi bigomba kurangira ndakangurira abakunzi ba kizito gushyira amanga nibura bakamwibuka ku bwinshi. 3
  • @
    @beathemukantaganzwa88254 years ago Mbyumve uhore nkunda
    indirimbo zawe kuva nkiri
    umwana mutoya cyane.
    1
  • @
    @murigopaddy63914 years ago Ndumva agahinda kanyishe disi. Kizito komeza uruhukire mumahoro! 4
  • @
    @blmblacklivesmatter9954 years ago Iyindirimbo iteye agahinda iki nicyo kikwereka umuhanzi nyawe. 15
  • @
    @izabayobernadette24954 years ago Kmp akira intashyo uroze cyanee ugira amahoro muvandimwe! 15